Miko Rwayitare, umunyarwanda wazanye itumanaho rigendanwa muri Afurika

Miko Alexis Rwayitare, yavutse tariki ya 2 Ukuboza 1942, avukira mu Rwanda. Amashuri abanza yayize mu Rwanda, ayisumbuye ayiga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yitwaga Zaïre muri icyo gihe.

Kaminuza yayize muri “Technical University of Karlsrushe” yo mu gihugu cy’u Budage, aho yavanye impamyabushobozi y’ikirenga mu bijyanye na Electronic.

Uyu mugabo yaje kwitaba Imana kuwa 24 Nzeli 2007 habura amezi abiri gusa ngo agire imyaka 66, ubwo yari i Brussels mu gihugu cy’u Bubiligi. Yashyinguwe iwe mu gihugu cya Afurika y’Epfo aho yari atuye kuva mu 1996. Akaba yari yarashakanye na Consolata Ruboneka.

Miko Rwayitare, niwe munyarwanda akaba n’umunyafurika wa mbere, wazanye itumanaho rya telefoni zigendanwa kuri uyu mugabane wa Afurika, hari mu mwaka w’1986.
Miko Rwayitare

Uburyo yabikozemo ngo akaba yarumvise ko abanyamerika bemeye guha inzego za gisivile uburenganzira bwo gukoresha itumanaho rya telefoni ngendanwa, ahita yihutira kubasaba ko nawe yahabwa uburenganzira bwo gukora ibyo bikorwa muri Afurika.

Amaze guhabwa uburenganzira bwo gucuruza itumanaho yahise atangiza ibikorwa i Kinshasa afatanyije n’umunyamerika, bashinga isosiyete y’itumanaho ya Telecell.

Uretse iyi sosiyete y’itumanaho kandi, akaba yaraciye agahigo ko kuba ariwe mwirabura wa mbere w’umunyafurika wabashije gutunga umurima w’inzabibu, muri Cape Town mu gihugu cya Afurika y’Epfo.

Uru ruzabibu rwa Franschoek, ruzwi cyane mu mateka kubera abagiye basimburanywa mu kurutunga, akaba yarabashije kurwegukana rumuhagaze miliyoni 17 z’amarandi (rand) akoreshwa muri Afurika y’Epfo, ni ukuvuga hafi miliyali n’igice y’amanyarwanda.

Uru ruzabibu yaguze n’umuzungu witwa Graham de Villiers, inzabibu zihera zikaba arizo zengwamo divayi izwi cyane ya Mont Rochelle.
Miko Rwayitare na divayi yakoraga

Miko nubwo atigeze yihakana ubunyarwanda bwe, abagiye bakorana nawe cyane bamuvugaho kuba yariyumvagamo ubunyafurika (panafricanisme) kurusha kuba umunyekongo cyangwa Umunyarwanda.

Uko yinjiye mu bucuruzi n’uko ibikorwa bye byagiye byaguka

Avuye kwiga mu Budage mu 1975 Yasubiye i Kinshasa mu cyari Zaïre, aba inshuti ya hafi ya Mobutu Seso Seko wari perezida wa Zaïre kuri icyo gihe.

Ibi bikaba aribyo byamukinguriye amarembo yo kwinjira mu bikorwa by’ubucuruzi by’uburyo butandukanye.

Yakoze muri perezidansi ya Zaïre inshuro zikurikiranya muri Sozacom ndetse na serivisi z’itumanaho rya Zaïre. Yaje no gushinga Mini Motors Zaïre (Suzuki) yacuruza ibikorwa by’uruganda Suzuki ari naho yabashije gukura amafaranga yamufashije gushinga Telecell.

Icyo gihe mu 1975 yahise agirwa perezida wungirije w’ubushakashatsi no gushaka amasoko mu isosiyete ya Gécamines, isosiyete ya leta icukura amabuye kugeza nanubu muri Congo Kinshasa.

Uku kugira imyanya yo hejuru muri Gecamines, nibyo byamuteye gufunguka amaso abasha kwitegereza areba uburyo abanyaburayi n’abanyamerika bakoresha ikoranabuhanga mu itumanaho, ahita abona imbaraga bifite mu guhindura imikorerwe y’ubucuruzi mu isi.

Hanyuma yaje kugirana amasezerano n’abanyamerika, yo guhagararira ibikorwa by’ubucuruzi bw’ibikoresho bya Hewlett-Packard (HP) na Rank Xerox muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ibihugu bituranye nayo.

Kubw’iyo mpamvu muw’1977 yahise ashinga isosiyete yitwa Computer & Industrial Engineering (“CIE”), yaje no gukomera cyane kuburyo ariyo yari isigaye icuruza ibikorwa bya HP muri Afurika yose, cyane cyane muri Gabon, Rwanda, Côte d’Ivoire, Sénégal na Ethiopia.

Miko yaje kwitegereza asanga adakwiye kugumya gukorera abandi ahubwo akwiye kureba uburyo yakwikorera. Bitewe no kuba Kinshasa nta bikorwa remezo nk’insinga za telefoni bihagije yari ifite, yahisemo gutangiza ubucuruzi bw’itumanaho ridakoresha insiga.

Mu 1986 aba ashinze Telecell International, afite umugambi wo kwiga uburyo hashyirwaho telefoni zigendanwa nta migozi zikoresha.

Nyuma y’amezi make y’imishyikirano itari yoroshye, guverinoma ya Zaïre yaje kumwemerera atangiza umushinga we muri Kinshasa, isosiyete ya mbere y’itumanaho rya telefoni zidakoresha imigozi riba ribonetse bwambere muri Afurika, rihereye i Kinshasa.

Arebeye kukuntu ibikorwa bya Telecell byagize imbaraga cyane muri Congo yahise yiyemeza no kubikwirakwiza n’ahandi hose muri Afurika, ashishikariza abashoramari bo mu bihugu bya Afurika gushora imari yabo mu bikorwa by’itumanaho rya telefoni zigendanwa.
Iyi ni inzu yahoze ari iya Miko Rwayitare iri Pretoria iheruka kugurishwa mu cyamunara kuri miliyoni 4 z’amadolari y’amerika

Telecell niyo sosiyete y’ibanze icuruza ibikorwa by’itumanaho rya telefoni ngendanwa mu bihugu nka Benin, Burkina Faso, u Burundi, Côte d’Ivoire, Gabon, Niger, Uganda, Central African Republic (CAR), Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Togo, Zambia na Zimbabwe, ikaba kandi arinayo yihariye 40% by’itumanaho mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Nelson Mandela na Miko Rwayitare wari unafite ubwenegihugu bwa Afurika y’Epfo

Uyu mushoramari wari ukomeye ku rwego rwa Afurika ndetse n’isi akaba yaritabye Imana amaze kugura Hotel des Mille Collines mu Rwanda, akaba yarayiguze n’isosiyete y’ababiligi ya Sabena mu w’2005 kuri miliyoni 3 n’ibihumbi 200 by’amadolari, aho yari afite ikiroto cyo kuzayigira Hotel ikomeye y’inyenyeri eshanu nk’izindi ebyiri afite mu gihugu cya Afurika y’Epfo.

By Ishusho Technology Company

Leave Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *